Umurimo wacu nugufasha abantu kwimenyera Bibiliya nk'inkuru imwe yigisha yesu.
Amavidewo
Gahunda zo Gusoma
Ibirebana na BibleProject

BibleProject ni umuryango udaharanira inyungu, uterwa inkunga na rubanda rwa giseseka ufite icyicaro muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Dukora imfashanyigisho zigamije guha abantu uburyo bwo kwimenyera Bibiliya nk’urwunge rw’inkuru ziganisha kuri Yesu. Intego yacu ni ukoroshya ibitekerezo biziguye biri muri Bibiliya ngo byumvikane kandi bibashe no kugera kubifuza kurushaho gusobanukirwa ibyo Bibiliya yigisha. Ibyo dutegura byose tuba tuzirikana itorero riri ku isi hose, kandi, nubwo abashakashatsi bacu bava mu madini ya gikirisitu atandukanye, bahuriza umutima ku kwitanga ngo bitume abantu benshi bashoboka basobanukirwe umujyo uhuje w’inkuru ya Bibiliya.
Inkuru yacu itangira mu wa 2014 ubwo incuti kuva kera Dr. Tim Mackie na John Collins bahuje ubushakashatsi mu bya Bibiliya no kubara inkuru binyuze mu mashusho kugira ngo bakore videwo mu cyongereza zirebwa kubuntu zigamije gufasha abantu gusobanukirwa Bibiliya. Uhereye ubwo BibleProject yaragutse iba umuryango ukoramo abantu barenga 140, kandi, bafashijwe n’abavuga indimi kavukire n’amatsinda abarizwa ku isi hose, bakoze ibihumbi bya za videwo mu ndimi n’imvugo zirenga 50. Ubasha kumenya kurushaho ibirebana n’uko dusobanura Ibyanditswe urebeye aha.
Icyo dukora cyose tugiha abantu ku buntu kubera ineza y’abantu nka we badutera inkunga.






